Kugira ngo ubyumve neza cyane uze gufata akanya usome itegeko risobanura neza inshingano z'Abadepite.
Reka nkuciremo muri macye:
Buri Mudepite afite uburenganzira bwo gutangiza umushinga w’itegeko no kurivugurura.
Reka noneho turebe inzira umushinga w’itegeko unyuramo.

Imishinga y’amategeko igezwa ku Mutwe w’Abadepite iherekejwe n’inyandiko y’isobanurampamvu bigomba kuba biri mu ndimi eshatu zikoreshwa mu nzego z’ubutegetsi nk’uko zigenwa n’Itegeko Nshinga.
Umushinga w’itegeko ugiye kwemerezwa ishingiro ushyikirizwa Abadepite, ukanashyirwa ku murongo wa Interineti w’Umutwe w’Abadepite, hasigaye nibura iminsi 7 mbere yo kujya impaka zo kwemeza ishingiro ryawo.
Uwatangije umushinga w’itegeko cyangwa uwuhagarariye, atanga ibisobanuro bya ngombwa agaragariza Inteko Rusange uburyo umushinga w’itegeko asabira ishingiro uzashyira mu bikorwa politiki iriho.
Hakurikiraho iki rero?
Iyo ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryamaze kugibwaho impaka mu Nteko Rusange rikemezwa, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, awushyikiriza mu gihe kitarenze iminsi 5 Komisiyo ihoraho ibifite mu nshingano zayo.

Icyakora, iyo bibaye ngombwa, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ashobora koherereza umushinga w’Itegeko indi Komisiyo keretse iriri mu bubasha bw’Inama y’Abaperezida.
None se iyo umushinga ugeze muri Komisiyo ihoraho bigenda bite?
Komisiyo ibinyujije kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ishobora gutumiza Minisitiri, Umunyamabanga wa Leta, undi mu bagize Guverinoma, umuntu uwo ari we wese cyangwa urwego urwo ari rwo rwose bireba...

ngo baze gutanga ibisobanuro birambuye ku mushinga w’itegeko ubareba uba usuzumwa na Komisiyo.
Komisiyo zakira kandi ibitekerezo byanditse ku mishinga y’amategeko yigwa. Ibitekerezo byakiriwe bishyikirizwa abagize Komisiyo mu gihe uwo mushinga w’itegeko usuzumirwa muri Komisiyo.

Umushinga wose utanzwe ugibwaho mu Nteko Rusange ariko se bigenda bite?
Impaka zigibwa ku mushinga w’itegeko mu Nteko Rusange ziri ukubiri, impaka rusange n’impaka ku ngingo. Impaka rusange zigibwa mu buryo bwo kwiga ishingiro ry’umushinga w’itegeko....

Impaka ku ngingo zigibwa ku ngingo zakorewe ubugororangingo na Komisiyo.
Inteko Rusange itora ingingo ku ngingo, hanyuma igatora itegeko ryose hakoreshejwe uburyo bwo guhamagara mu mazina.

Loading suggestions...